Print

Kiyovu Sports yananiwe kwegukana igikombe cya shampiyona yari yiherewe na APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2022 Yasuwe: 2174

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Mbere ariko irokorwa n’uko Kiyovu Sports yananiwe gutsindira Espoir FC i Rusizi yigumira ku mwanya wa mbere.

APR FC yagiye gukina uyu mukino irusha Kiyovu Sports amanota 2,yatsinzwe na AS Kigali ifite abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru ariko ntibyayibuza gutakaza umwanya w’icyubahiro kuko Kiyovu Sports bahanganye yongeye kugaragaza ko atari ikipe yatwara shampiyona.

Mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali,AS Kigali yatangiye umukino yotsa igitutu APR FC ndetse benshi bikanze ko ku munota wa 4 ibonye penaliti ariko umusifuzi yemeza ko ari free kick nyuma y’ikosa Nsabimana Aimable yakoreye kuri Hussein Tschabalala.Uyu mupira ntacyo wamariye AS Kigali.

Ku munota wa 15 APR FC batangiye yokeje igitutu AS Kigali ku mupira wazamukanwe neza na Bizimana Yannick ateye ishoti rikurwamo neza na Ntwari Ficare, umupira usanga Kwitonda Alain awusonzemo uhita ujya hejuru y’izamu.

Ibintu byaruhijeho gukomerera cyane AS Kigali ku munota wa 19 ubwo APR FC yabasatiraga bikomeye Ombolenga Fitina azamukana umupira asigarana n’umunyezamu Ntwari Fiacre wenyine ateye ishoti rikomeye umupira ushyirwa muri koloneri.

Ku munota wa 22 nabwo,Ntwari yarokoye izamu rye nyuma y’ishoti rikomeye ryatewe na Bizimana Yannick umupira akawukubita ibipfunsi ukajya hanze y’izamu.

Mu minota 25 gusa,umunyezamu Ntwari yari amaze gukuramo imipira 4 ikomeye ya APR FC.

APR FC yari yinjiye mu mukino yaje kudohoka ku munota wa 34 ubwo Haruna Niyonzima yatsindaga igitego cyiza cyane ku mupira mwiza yahawe na Abubakar Lawal,acenga neza ba myugariro nka bimwe bye byo muri 2008 kugeza 2012 areba uko Ishimwe Pierre ahagaze ahita ashyira umupira mu rushundura.

Iminota 45 y’Igice cya Mbere cy’umukino yarangiye AS Kigali iri imbere ya APR FC ku gitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Haruna Niyonzima.

Mu gice cya kabiri,AS Kigali yaje ikina umupira wo kugarira no gusatira icyarimwe nk’ikipe byatumye APR FC igorwa cyane ko umutoza Casa Mbungo yinjije mu kibuga Niyonzima Olivier aimbura Ramadhan.

Ku munota wa 67 w’umukino,Byiringiro Lague yahawe ikarita y’umuhondo itavugwaho rumwe nyuma y’ikosa yari akoreweho na Mugheni Fabrice mu kibuga hagati ariko agahita amukubita umugeri bigaragara.Ubusanzwe kurwana mu kibuga bihanishwa ikarita itukura.

Ku munota wa 73,Hussein Tschabalala yabuze igitego cyabazwe nyuma y’umupira mwiza wazamuwe na Ishimwe Christian ugasanga ahagaze imbere y’izamu rya APR FC wenyine,awushyize ku mutwe ukubita igiti cy’izamu uvamo. Cyari igitego cya 2 cya AS Kigali.

Ku munota wa 85 w’umukino,85’ Mugheni Fabrice yatsindiye igitego cya kabiri AS Kigali. Iki gitego yagitsinze nyuma y’amakosa ya Mugisha Bonheur [Casemiro] watakaje umupira, akawufata ari wenyine akawuboneza mu nshundura.

Nyuma y’iminota 4 yongewe kuri 90,Umukino warangiye APR FC itsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0.

Ku rundi ruhande,Kiyovu Sports yagombaga kungukira mu byavuye muri uyu mukino APR FC yatsinzwemo ikayirusha inota rimwe,yanganyije na Espoir FC 0-0 iyihera amahirwe yo gutwara igikombe.APR FC ku munsi wa nyuma izakina na Police FC mu gihe Kiyovu Sports izahura na Marines FC.

Imikino 7 y’umunsi ubanziriza uwa nyuma yabereye rimwe uretse uzakinwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Kamena 2022, uzahuza Etincelles FC na Gasogi United kuri Stade Umuganda.

APR FC igumye ku mwanya wa mbere n’amanota 63 kuri 62 ya Kiyovu Sports.

Uko imikino yose yagenze:

Bugesera FC 2-0 Police FC
ESPOIR FC 0-0 KIYOVU Sports
Gicumbi FC 1-3 Rutsiro FC
Marines FC 3-2 Rayon Sports
Etoile de L’Est 0-0 Gorilla FC
Musanze FC 1-0 MUKURA VS

Urutonde:

1. APR FC 63 Pts
2. KIYOVU Sports 62 Pts
3. Rayon Sports 47 Pts
.
.
14. Rutsiro FC 29 Pts
15. Etoile FC 27 Pts
16. Gicumbi FC 18 Pts


Comments

Ndagano Chris 13 June 2022

ariko nkawe munyamakuru ubunyamwuga bwawe ni ubuhe? uhera hehe uhita uha APR igikombe igifite umukino na Police, Kiyovu nayo iwufite na Mari FC kdi Defference ari inota rimwe? kuki Kiyovu itatsinda Marine naho Police igatsinda APR? wazanye fanatisme cyane pe!! Kiyovu Courage kabisa ntarirarenga Marine muzayitsinda APR nayo izanganya na Police mugitware muyirusha inota rimwe.