Print

Umuraperi Winner Messiah yambitse impeta umukobwa yihebeye(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 June 2022 Yasuwe: 791

Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Kamena 2022 ubwo uyu muraperi yafataga icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we akamusaba ko barushinga undi nawe ahita amwemerera.

Uyu musore yatangiye umuziki mu myaka yo ha mbere kuko yatangiriye mu itsinda rya Kosovo M.O.P ryanabarizwagamo abaraperi bakomeye nka Bably.

Nyuma y’iminsi iri tsinda ryabo ritangiye kuzamura umutwe mu muziki w’u Rwanda, Winner Messiah yaje kwerekeza ku ishuri mu Buhinde bituma iby’umuziki abigendamo biguruntege.

Mu 2015 nibwo Messiah Winner yari arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza ataha mu Rwanda ari naho atuye ndetse ari no gukorera kugeza ubu.

Winner Messiah yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ’Super woman yakoranye na Gabiro Guitar, Selector yakoranye na Social Mula, Enemies yakoranye na Uncle Austin n’izindi nyinshi.