Print

Amashuri yo mu mujyi wa Kigali agiye gufunga icyumweru kubera#CHOGM

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2022 Yasuwe: 1082

Guhera tariki 20 kugeza tariki 26 Kamena 2022, amashuri yo muri Kigali azaba afunze. MINEDUC ivuga ko biri mu rwego rwo koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali mu gihe hazaba habera inama ya #CHOGM2022.

Itangazo MINEDUC yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kamena, rivuga ko ibyo byatekerejweho mu rwego rwo kwirinda ko iyi nama yabangamira ingendo z’abanyeshuri n’abarimu babo.

Rikomeza rivuga ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga kuva ku wa 20 kugeza 26 Kamena, ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu ku banyeshuri bakurikira integanyanyigisho y’u Rwanda bikazatangira ku wa 27 Kamena mu gihugu hose.

Abanyeshuri biga bataha mu Mujyi wa Kigali bazakomeza gusubiramo amasomo bari mu ngo z’iwabo mu gihe abiga bacumbikiwe bazaguma mu bigo byabo.

Inama y’abakuru b’ibihugu bivuze Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza(Commonwealth) izwi nka CHOGM izabera mu Rwanda mu cyumweru cya tariki 20 Kamena 2022.

Inama ya CHOGM iteranira muri kimwe mu bihugu bigize Commonwealth buri myaka ibiri, igafatirwamo imyanzuro ikomeye irebana na demokarasi, iterambere ridaheza, kubaka inzego n’imiyoborere, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

Iyi nama kandi ifatirwamo imyanzuro yo guteza imbere ubukungu no kwagura ubucuruzi bushingiye ku kwigira, guteza imbere urubyiruko ndetse no kungurana ibitekerezo ku birebana n’imihindagurikire y’ibihe, imyenda(amadeni) n’ubusumbane hagati y’abantu.

Umuryango Commonwealth ugizwe n’ibihugu 54 bituwe n’abaturage barenga miliyari ebyiri na miliyoni 500(bakaba bangana na 1/3 cy’abatuye Isi), ndetse uyu muryango ukaba ari uwa kabiri ku Isi mu bunini nyuma y’Umuryango w’Abibumbye UN.