Print

RDF yahaye isezerano rikomeye Abanyarwanda bahangayikishijwe n’umutekano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2022 Yasuwe: 2309

Ingabo z’u Rwanda RDF zahumurije abaturage muri rusange ko umutekano w’abanyarwanda n’ubusugire bw’imbibi z’u Rwanda bibungabunzwe neza.

Muri ubu butumwa bwashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa kabiri, bukomeza buvuga ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza gukora ibishoboka byose ngo ibitero bikomeje kwibasira u Rwanda biturutse hakurya y’umupaka bihagarare.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo I Musanze hongeye guterwa ibindi bisasu 2 byo mu bwoko bwa Rokete biturutse muri RDC.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara uwo munsi, RDF yemeje ko ibyo bisasu bibiri bya Rokete byaturutse i Bunagana muri DR Congo, bikagwa mu Kagari ka Nyabigoma ho mu Murenge wa Kinigi.

N’ubwo ntawe byakomerekeje ariko byakanze abaturage. RDF yibukije ko ibi bisasu byatewe, bikurikiye ibyatewe kuwa 19 Werurwe no kuwa 23 Gicurasi 2022, bigakomeretsa abantu ndetse bikangiriza iby’abaturage mu mirenge ya Nyange na Kinigi muri Musanze, ndetse no mu murenge wa Gahunga wo mu karere ka Burera.

RDF yavuze ko iryo terwa ry’ibisasu mu bihe bitatu bitandukanye, kongeraho ugushimuta abasirikare babiri b’ u Rwanda ariko baheruka kurekurwa byakozwe n’igisirikare cya DR.Congo gifatanyije n’umutwe wa FDRL, byose byamenyeshejwe itsinda ry’impuguke za EJVM.

Muri iri tangazo, RDF yijeje abanyarwanda ko iri mu nzira kandi yegereje gukemura ibi ibibazo by’umutekano muke, bituruka muri Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo.