Print

Fofo ukina muri Papa Sava yahishuye itariki y’ubukwe bwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 June 2022 Yasuwe: 2677

Uyu mukobwa urangaza benshi kubera imiterere ye yahamije ko ifoto yagiye hanze imugaragaza ari kumwe n’umusore n’ubutumwa buteguza ubukwe ari iy’ukuri.

Nkuko bigaragara ku ifoto Fofo ari kumwe n’umukunzi we ubukwe bwe buteganyijwe kuwa 2 Ukwakira 2022.

Mu kiganiro na Radiotv10 Fofo yavuze ko yiteguye kuva mu busiribateri akinjira mu kiciro gishya mu butumwa yagize ati"Ntekereza ko iki ari gihe cyiza kuri njye cyo kuba nahindura icyiciro nkava mu busiribateri nkarema irindi sano.”

Ubukwe bwa Fofo bwatangiye kuvugwa umwaka washize aho yahamije ko ari mu rukundo n’umusore usanzwe ari umuhanzi witwa Paterne ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Fofo uretse kuba yaramenyekanye muri Sinema ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ariko ntiyagira amahirwe yo gukomeza.

Mu Kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko undi mwaka abaye atarava mu busiribateri n’ibisabwa bindi abyujuje nta cyamubuza kongera kwiyamamaza.


Comments

karemasosi 15 June 2022

Kuki mwifitoza mugaragaza ikibuno?