Print

Umusore ukunda 2Pac yamwubakiye ingoro y’amateka y’agatangaza i Kigali(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 June 2022 Yasuwe: 1546

Nkuko bisanzwe Buri mwaka tariki 16 Kamena abatuye Isi barimo n’Abanyarwanda bamwe na bamwe bizihiza umunsi mukuru wavutseho umuraperi rurangiranwa 2Pac.

Ni muri urwo rwego uwitwa Ntakirutimana Diogene utuye mu karere ka Kicukiro yubatse Ingoro y’amateka ya 2Pac avuga ko indirimbo za 2Pac zagize uruhare rukomeye mu buzima bwe.

Mu Kiganiro n’Igihe Diogene avuga ko iyo ngoro ayubatse mu gihe kingana n’imyaka 14 kugeza ubu ikaba imaze kumutwara amafaranga angana na Miliyoni 21Frw.

Diogene avuga ko 2Pac amufata nk’urukundo kuri we kuko kuva mu bwana bwe indirimbo za 2Pac zagiye zimuha inyigisho zimufasha mu gihe yari kumuhanda ntaho kuba afite.

Ati"2Pac ni igisobanuro cy’urukundo kuri njye, yanyigishije byinshi mu buzima kubera indirimbo ze, nabaye ku muhanda igihe kinini ariko iyo numvaga indirimbo ze buri gihe byatumaga menya uko nakwitwara mu bihe binkomereye.”

Akomeza avuga ko mu byamuteye imbaraga zo kubaka iyo ngoro ari uko igihe cyo kwibuka uyu Muhanzi wasangaga ibitaramo byo kumwibuka yarabiteguriraga mu Kabari kuri we akumva ntanyuzwe.

Ati"Nababazwaga cyane no kuba umuntu yansanga mu kabari ndi mu gitaramo cyo kwibuka 2Pac akanyitiranya n’umusinzi kuko abona ko byabereye mu kabari.”

Diogene avuga ko iyo Ngoro uretse kuba ari iya mateka ya 2Pac ifasha n’abana mu bikorwa by’imyidagaduro ndetse bakanahigira byinshi.

Tupac Amaru Shakur [2PAC] cyangwa se Makaveli, amazina yose yakunze kujya yiyita mu bihe bye, yavutse tariki ya 16 Kamena 1971, avukira Harlem agace ka Manhattan muri New York. Ni umwe mu baraperi bamamaye cyane mu myaka ya 90, yagurishije kopi zisaga miliyoni 75 za album ze ndetse kugeza ubu aracyafatwa nk’umuraperi w’ibihe byose.

Abakunzi ba 2Pac batangiye gusura iyi ngoro ndetse bakahafatira n’amafoto