Print

Youssoupha yahagaritse igitaramo yari afite i Kigali kubera ubusabe bw’Abakongomani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2022 Yasuwe: 1195

Umuraperi w’Umufaransa ariko ufite inkomoko muri RD Congo, Youssoupha, yahagaritse igitaramo yagombagagukorera i Kigali, mu Rwanda kuwa 1 Nyakanga 2022.

Abakongomani bashinja u Rwanda gufasha abarwanyi ba M23, bakoresheje interineti basabye Youssoupha guhagarika igitaramo yari yateguye mu gihugu cy’imisozi igihumbi ndetse nawe yemeje ko yemeye icyifuzo cyabafana be.

Yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati: "Igitaramo cyamaze guhagarikwa,hashize byumweru byinshi. Urugendo rwo kuzenguruka Afurika ni ingenzi kuri njye kuruta ikindi kintu cyose. Ariko iki gitaramo kirenze ikibazo."

Leta y’u Rwanda yahakanye yivuye inyuma ko idashyigikira umutwe wa M23 ndetse inavuga ko ibibazo by’intambara biri mu Burasirazuba bwa RDC ari ikibazo cya RDC ubwayo.


Comments

butoyi 14 June 2022

Nyazagaruke.
Abamutumiye bamurege mu Rukiko kubera igihombo abateje