Print

U Rwanda rwanenze UN yiyemeje gushyigikira RDC yateye ibisasu mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2022 Yasuwe: 2480

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo,yatangaje ko UN itari ikwiriye gufata uruhande rwo gushyigikira RDC ikomeje gukora ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda itera ibisasu ku butaka bwarwo.

Ubwo yasubizaga ku byatangajwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa UN, yamwibukije ko ingabo z’uyu muryango zicunga umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo (MONUSCO) zamaze kugaragaza uruhande zibogamiyeho kuko ziri gufasha FARDC mu bikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Yagize ati “Ubusugire bw’Ibihugu byose, burangana yaba ubw’u Rwanda n’ubwa DRC. Iyo DRC irashe ibisasu mu Rwanda ntibyitwa kuvogera, iki ni ikibazo gikomeye kandi kizana ingaruka kandi bikwiye guhagarara burundu.

Mu gufata uruhande muri iki kibazo, MONUSCO yatanze ubufasha bweruye kuri Guverinoma ya DRC mu bikorwa byo kurasa ku butaka bw’u Rwanda mu rwego rwo kwihunza ibibazo by’imbere mu Gihugu cyabo.

Ingabo za UN, MONUSCO ntabwo zari zikwiye kugira uruhare mu bikorwa by’ubushotoranyi cyangwa ngo zihagarare zirebere ibiri kuba, bitabaye ibyo byaba ari ubufatanyacyaha. Iki ni ikibazo cyakunze kugaragazwa n’u Rwanda inshuro nyinshi.”

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze iminsi urimo agatotsi nyuma y’aho iki gihugu gitangiye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 usumbirije Uburasirazuba bwa DRC.

Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi gufasha M23, uyu mutwe nawo wahakanye ko ufashwa n’ingabo z’u Rwanda mu mirwano.

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Alain Mukuralinda yavuze kenshi ko "ikibazo cya M23 ari ikibazo kireba DR Congo ubwayo".


Comments

kasongo 14 June 2022

Mme Makolo abo niko babaye. Bahora ari abanyanyege nke ikibazo nuko batabizi. Ikindi nta kintu bajya bakiza uretse kwangiza. Ibihugu byinshi byarangiritse kubera bo ndetse abaturage babyo barangara kubera bo. Twe twabiteye imboni kuva cyera. " self reliance" kujyitegemeya nibyo bizakiza u Rwanda. Harakabaho ubuyobozi bwiki gihugu.