Print

Umunyamakuru Yago yasangiye n’abana ku isabukuru ye y’amavuko(Amafoto)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 June 2022 Yasuwe: 1164

Yago ni umwe mu banyamakuru beza kandi bakunzwe hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera ibikorwa byinshi akora bikaramira ubuzima bwa benshi.

Ku munsi yizihizaho isabukuru ye y’amavuko Yago yasangiye n’abana baturuka mu miryango itishoboye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu waa mbere 13 Kamena ari nawo munsi nyirizina Yago yaboneyeho izuba.

Mu magambo yavuze yashimiye Imana ikimurinze, ashimira ababyeyi ba mwibarutse ndetse anashima Imana by’umwihariko ko umunsi we wagenze nk’uko yabyifuzaga.

Yago yavuze ko mu bintu yifuje cyane ari ugusangira n’abana ku isabukuru ye akaba yashimishijwe n’uko byabayeho kandi abana bakabyishimira.

Mu bana yasangiye nabo bagaragaje ko bishimye bamwe bavuga ko ariwo munsi wa mbere mu buzima bwabo bishimye.

Yago ni umwe mu banyamakuru bagize isabukuru bakerekwa urukundo n’abantuu benshi binyuze mu mpano ndetse ni ibindi yagiye yakira.