Print

Rwamagana City yajuriye FERWAFA isubika umukino wa AS Muhanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2022 Yasuwe: 614

Umukino wari guhuza ikipe ya AS Muhanga na INTERFORCE muri 1/2 cy’irangiza cy’imikino yo mu cyiciro cya kabiri wasubitswe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri,kugira ngo habanze hasuzumwe ubujurire bwa Rwamagana City.

Ikipe ya Rwamagana City yajuriye ishimangira ko umukinnyi Mbanza Joshua yakoresheje muri 1/4 cy’irangiza atigeze abona amakarita 3 y’umuhondo nkuko byavuzwe bituma FERWAFA yiyemeza kongera kubikurikirana.

Uyu wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kamena 2022,wasubitwe kuko Rwamagana City itemera ko Mbanza Joshua yari afite amakarita atamwemerera gukina.

Mu mikino ya 1/4, AS Muhanga yaje gutungurwa n’ikipe ya Rwamagana itsindirwa mu rugo ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura,mu gihe Muhanga yari yatsinze ubanza i Rwamagana igitego 1-0.

Amakipe yombi yanganyije 2-2 mu mikino yombi, Rwamagana ihita ikomeza kubera ibitego byinshi yatsindiye hanze.

FERWAFA yari yateye mpanga Rwamagana bituma AS Muhanga yikomereza ariko byaje guhinduka kubera ubujurire bwatanzwe,bituma umukino wayo na Interforce muri 1/2 cy’irangiza usubikwa.