Print

Mu mafoto irebere umwana wa Bahavu umaze amezi atandatu avutse(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 June 2022 Yasuwe: 2717

Bahavu yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto y’umwana we yafashwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amezi atandatu.

Ni amafoto yamugaragaje bwa mbere neza bitandukanye n’andi aho yari mu ikanzu y’iroza ndetse yambaye n’ikamba bigaragara ko afashwe nk’umwamikazi.

Kuri ayo mafoto Bahavu yayaherekesheje amagambo avuga ko ’Amora’(Umwana we) ari umu Malayika waturutse mu ijuru bohererejwe na Nyagasani ndetse akaba abaha ibyishimo.

View this post on Instagram

A post shared by Bahavu Usanase Jannet (@bahavu_jannet_usanase)

Bahavu kuva yabyara ntasiba kugaragaza ko ari Umugore wahiriwe kubera umugabo Imana yamuhaye ikanabaha impano y’umwana w’imfura ariwe ’Amora’ umaze amezi atandatu avutse.

Bahavu yamenyekanye muri Filime zitandukanye zirimo Filime y’uruhererekane ikunzwe na benshiizwi nka ’City Maid’ yakinnyemo yitwa Diane ariko kugeza ubu abarizwa muri Filime ye bwite yise ’Impanga Series’ iri muri Filime zigezweho muri iyi minsi kandi zikunzwe na benshi.