Print

Umusifuzi yishwe n’abakinnyi ndetse n’abafana nyuma yo gutanga ikarita itukura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2022 Yasuwe: 3563

Umusifuzi wo muri El Salvador yapfuye azize kuvira imbere nyuma yo kwibasirwa n’abakinnyi n’abafana b’ikipe yasifuriraga bamuziza gutanga ikarita itukura.

Nk’uko ikinyamakuru Marca kibitangaza ngo Jose Arnoldo Amaya w’imyaka 63 yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize biturutse ku kibazo yagize cyo kuvira imbere cyabaye ubwo yari arimo asifura umukino w’abatarabigize umwuga kuri Stade Toluca i Miramonte.

Amaya, umusifuzi wari ufite uburambe bw’imyaka 20,yakubiswe n’abafana nyuma yo kwerekana ikarita ya kabiri y’umuhondo ku mukinnyi wari ufite uburakari bwinshi.

Umusifuzi yakubiswe n’umukinnyi, bagenzi be bakinana n’abari bamushyigikiye.

Amaya yasabye ubuvuzi bwihuse kubera ko amaraso yaviraga imbere yimurirwa mu bitaro bya Zacamil, ari naho yaje gupfira.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Salvador ryasohoye vuba itangazo ryamagana ibikorwa by’ihohoterwa ryakorewe Amaya.

Iri tangazo rigira riti: "Nka Federasiyo twamaganye ibikorwa byose by’ihohoterwa bikorerwa mu bibuga by’imikino bitandukanye mu gihugu."

Perezida wa Salvador FA, Hugo Carillo, yamaganye kandi ababishinzwe mu itangazo kuri televiziyo y’igihugu.

Carillo kuri El Tiki Taka ati: "Nka Federasiyo, twamaganye ibyabaye ku musifuzi Jose Arnoldo Amaya".

"Kandi twizeye ko abayobozi bashobora kubona abagize uruhare mu guhitana umusifuzi."

Mu Kwakira 2021, umukinnyi wo muri Brazil yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kwica nyuma yo gukubita umusifuzi mu mukino.

Umusifuzi Rodrigo Crivellaro yataze ubwenge nyuma yo gukubitwa ku mutwe n’umukinnyi wa Sao Paulo, RS William Ribeiro mu mukino wo mu cyiciro cya gatandatu muri Brazil.

Muri Mata, umuytoza wa Desportivo Ferroviaria, Rafael Soriano, yirukanwe nyuma yo gukubita umutwe umugore wasifuraga ku ruhunde mu mukino wo mu cyiciro cya gatanu cyo muri Brazil.

Soriano yibasiye Marcielly Netto nyuma yo guhabwa ikarita azira kwamagana icyemezo cy’umusifuzi igice cya mbere kirangiye.