Print

Dele Alli byavugwaga ko atereta umukobwa wa Guardiola yasohokanye undi mukobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2022 Yasuwe: 1912

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Dele Alli yerekanye ko ari mu rukundo rushya n’umunyamideli Cindy Kimberly, wamenyekanye cyane muri 2015 bivugwa ko akundana n’umuhanzi Justin Bieber.

Uyu mukinnyi wa Everton, ufite imyaka 26 yasohokanye n’uyu mukobwa ufite imyaka 23, mu gihe ari mu biruhuko i Capri, mu Butaliyani.

Alli yagaragaye asomana cyane n’uyu mukobwa ubwo bari ku bwato [ yacht] bwiza cyane bwitwa Riva.

Dele yerekanye umubiri we aho yari yambaye ikabutura yo kogana irimo ibara ry’umweru n’umutuku ndetse n’ikabutura itukura mu gihe uyu mukobwa yari yambaye umwenda wo kogana w’umweru.

Uyu mukinnyi yatandukanye n’uwari umukunzi we w’igihe kirekire, Ruby Mae w’imyaka 24, muri Werurwe aho bivugwa ko uyu mukobwa yamutaye kubera kumuburira umwanya akamusimbuza imikino yo kuri mudasobwa.

Uyu yari yatangiye gukundana na Dele mu 2016 ariko batandukana muri 2018 mbere yo kongera gusubirana.

Muri Werurwe 2021, byavuzwe ko Dele ari mu rukundo n’umukobwa w’umutoza wa Man City,Pep Guardiola,witwa Maria w’imyaka 20, nyuma yo gufotorwa basomana ku gisenge cy’akabari ariko bikekwa ko batandukanye nyuma y’amezi atanu.