Print

U Rwanda rwavuze ku cyemezo cyo guhagarika indege yari kuzana abimukira bo muri UK

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2022 Yasuwe: 1710

Mu ijoro ryakeye,indege ya mbere yagombaga kuvana abimukira ba mbere mu Bwongereza ibazana mu Rwanda yahagaritswe hasigaye iminota mike ngo iguruke nyuma y’umwanzuro w’urukiko.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itaciwe intege n’iki cyemezo cyafashwe ku munota wa nyuma ndetse ngo rwiteguye kubakira igihe cyose bazazira.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati "Ntabwo twaciwe intege n’ibi byemezo. U Rwanda rushyigikiye byuzuye ko ubu bufatanye bushyirwa mu bikorwa. Uburyo abantu barimo gukora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo byakomeza kuko birimo gutera benshi ibyago bitavugwa."

"U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira ubwo bazaba bahageze, bakazahabwa umutekano n’amahirwe mu gihugu cyacu."

Kuri uyu wa Kabiri, Makolo yari yabwiye abanyamakuru ko aba bimukira nibagera mu Rwanda bazafashwa gutangira ubuzima, bagahabwa ubufasha nko mu gusaba ubuhungiro, ubwunganizi mu mategeko n’ubusemuzi, aho kuba heza ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Ku wa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu,yo kwakira abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

Madamu Makolo yavuze ko u Rwanda rushaka"kuba igisubizo" kuri aba bimukira benshi bakora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga berekeza i Burayi.

Yagize ati "Afurika ntabwo ari umugabane w’ibibazo nkuko bikunze kuvugwa mu binyamakuru,ni n’ahantu hari ibisubizo.Twishimiye kuba igisubizo muri iyi gahunda ...Aya n’ayo n’amahirwe kuri twe."

Ku bijyanye n’abakomeje kurwanya iyi gahunda, Makolo yavuze ko Leta y’u Rwanda ibizi ariko icyo yifuza ari uguhabwa umwanya kugira ngo itange ibisubizo ku kibazo cy’abimukira.