Print

Umuhanzikazi Temsbaby yafashwe n’indwara itamwemerera kuririmba

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 15 June 2022 Yasuwe: 671

Umuhanzikazi Temilade Openiyi wamamaye nka @temsbaby arembejwe n’indwara yo mu muhogo itamwemerera kuririmba.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Temsbaby yashyizeho ibaruwa ivuga ko ababajwe no kuvuga ko atameze neza nyuma y’igitaramo cye cya nyuma, avuga ko yafashwe n’indwara ya Reflux Laryngitis itamwemerera gusohora ijwi rye neza bikaba byatumye ahagarika ibindi bitaramo yari afite kugirango abanze kwita ku buzima.

Yaakomeje asaba imbabazi abakunzi be bari bamutegereje mu bitaramo bibiri mu byo ari gukorera mu Bwongereza ariko abasezeranyako aramera neza vuba bidatinze.

View this post on Instagram

A post shared by TEMS (@temsbaby)

Tems yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo’ Higher, Crazy Tings, Damages ndetse n’izindi.