Print

Umubyinnyi Cherrie Silver yageze i Kigali kwitabira inama ya CHOGM(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 15 June 2022 Yasuwe: 1429

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Inyarwanda Cherrie Silver yatangaje ko yageze mu Rwanda aho yagize ati"Namaze kugera mu Rwanda aho nitabiriye inama ya CHOGM".

M u bazitabira iyi nama harimo igikomangoma cy’u Bwongereza Charles Philip uzaba ahagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth.

Cherrie Silver yitabiriye iyi nama nyuma y’amezi macye akorewe ikibumbano kimugaragaza abyina cyamanitswe mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Cherrie Silver ni umwe mubanyarwandakazi batwaye ibihembo byinshi muri Grammy Awards aho amaze gutwara ibihembo bine.

Silver yakorewe ikibumbano giteze amaboko nkoko bigenda mu mbyino za Kinyarwanda dore ko nubwo amaze imyaka myinshi ataba mu Rwanda ariko umuco ndetse no kugaragaza ko afite u Rwanda ku mutima ari ibintu bimuranga.