Print

Abanye Congo bashatse kwinjira mu Rwanda ku ngufu mu myigaragambyo ikomeye bakoze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2022 Yasuwe: 1978

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 15 Kamena 2022 i Goma haramukiye imyigaragambyo ikomeye yateguwe na Sosiyete Sivile ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru aho abaturage bashakaga kwinjira mu Rwanda bakanahatera amabuye.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aba bakongomani bigaragambyaga bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo.

Bateraga amabuye mu Rwanda,bakavuza induru cyane bavuga ngo "Wanyarwanda watoke", gusa inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizagira icyo zibatwara, zirabareka.

Iyi myigaragambyo yabereye ku mupaka ukoreshwa cyane uzwi nka "Petite Barrière" mu gihe ku munini wa La Corniche uzwi nka Grande barrière harimo kwambuka abanye-Congo gusa.

Iyi myigaragambyo yatumye urujya n’uruza rw’abantu bajya i Goma bavuye mu Rwanda ruhagarara, kuko benshi batinye kuba bagirirwa nabi mu gihe baba bambutse umupaka.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François aheruka kuburira abaturage b’akarere ka Rubavu kwirinda kujya muri RDC kubera umutekano wabo.

Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda irushinja ko arirwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ndetse ko rwawufashije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rukavuga ko nta sano n’imwe rufitanye n’uyu mutwe.

Ku rundi ruhande, uyu mutwe nawo uherutse gutangaza ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda yewe ko n’imbunda n’amasasu ukoresha, bimwe ubigura n’abasirikare ba FARDC, izindi ko ari izo wahishe kera ubwo wahungaga ndetse n’izo wambura Ingabo za RDC.