Print

Ubwoba ni bwose ku banyarwanda bacururiza I Goma n’abahatuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2022 Yasuwe: 1929

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kamena 2022,amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abanyecongo uruhuri bari gusunika ibyuma bya bariyeri yabo ngo binjire mu Rwanda, ariko abapolisi babo bababera ibamba.

Aba baturage bahise bafata amabuye menshi ubundi batangira kumisha mu Rwanda mu gihe abapolisi bo ku ruhande rw’u Rwanda bari bahagaze bambaye imyambaro yabo yabugenewe ituma badakomeretswa n’ayo mabuye yaterwaga n’aba Banye-Congo.

Amakuru aravuga ko aba Banye-Congo kandi badukiriye amaduka y’Abanyarwanda ari mu Mujyi wa Goma, ubundi barayangiza ari na ko bavuga ko badashaka Umunyarwanda ku butaka bwabo.

RADIOTV10 iravuga ko Abanyarwanda bari muri uyu mujyi babyukanye ubwoba ku buryo nta n’umwe ushobora kwigaragaza kuko bashobora kumugirira nabi.Hari Umunyarwanda umwe uba mu Mujyi wa Goma,wabwiye iki kinyamakuru ko badatekanye.

Abigaragambya bumvikanye bavuga ko "abanyarwanda bari muri Congo bagomba guhura n’akaga gakomeye.”

Abigaragambya bashatse kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi yabo ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo.

Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda irushinja ko arirwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ndetse ko rwawufashije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rukavuga ko nta sano n’imwe rufitanye n’uyu mutwe.

Ku rundi ruhande, uyu mutwe nawo uherutse gutangaza ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda yewe ko n’imbunda n’amasasu ukoresha, bimwe ubigura n’abasirikare ba FARDC, izindi ko ari izo wahishe kera ubwo wahungaga ndetse n’izo wambura Ingabo za RDC.

Iyi myigaragambyo yaramukiye I Goma,yateguwe na Sosiyete Sivile ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aravuga ko abigaragambya batwitswe Ibendera ry’u Rwanda ryari ku cyicaro gikuru cya Banki ya BDGL.