Print

Darwin Nunez yahishuye impamvu yateye umugongo Man United akerekeza muri Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2022 Yasuwe: 977

Rutahizamu Darwin Nunez yiyemeje kujya gufasha Liverpool kwegukana ibikombe nyuma yo kuyinjiramo aguzwe miliyoni 85 z’amapawundi

Uyu rutahizamu werekanwe ku mugaragaro ku munsi w’ejo,yemeje ko aje gutsinda ibitego bizatuma iyi kipe ye nshya yegukana ibikombe cyane ko ihagaze neza mu Bwongereza no hanze yabwo.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itandatu amwemerera kuzajya ahembwa 150.000 by’amapawundi buri cyumweru, Nunez wimyaka 22, yagize ati: "Imwe mu mpamvu naje hano muri Liverpool ,n’ugutwara ibikombe byinshi. Ndashaka gutwara ibikombe byinshi muri Liverpool.

Nageze ku kibuga cy’imyitozo, ntangazwa no kubona gahunda ihari n’uburyo bw’imikorere n’ibikombe byose biri hariya.

Ushobora noneho kwiyumvisha ko uzatwara ibikombe byinshi ubonye ibikombe bigaragara hano."

Nunez yatsinze ibitego 34 mu mikino 41 yakinnye muri Benfica mu mwaka w’imikino ushize,harimo 2 yatsinze muri kimwe cya kane cy’iirangiza cya Champions League ikipe ya Jurgen Klopp.

Yahawe Nomero 27 yari isanzwe ifitwe na Divock Origi bivugwa ko ashobora kwerekeza muri AC Milan.

Nunez agiye gusimbura Sadio Mane uri mu nzira zerekeza mu ikipe ya Bayern Munich mu Budage.