Print

Umugore yishwe azira gutunga Korowani akora uburaya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2022 Yasuwe: 1916

Ubuyobozi bwa polisi mu mujyi wa Lagos muri Nijeriya,bwafunze abantu batatu bakekwaho icyaha cyo gukubita umugore witwa Hannah Saliu, kugeza apfuye ndetse no gutwika umurambo we bamuziza gutunga Korowani mu cyumba cye kandi ari indaya.

Umwe mu bakekwa, yasuye Saliu amwishyura Amanaira 1.000 kugira ngo batere akabariro.

Ikinyamakuru Punch kivuga ko nyuma yo kuva mu cyumba, Saliu yabuze akayabo k’Ama naira ye ibihumbi 5000, nuko yiruka inyuma y’uyu mukiriya we amushinja ko yamwibye ayo mafaranga.

Ibi byateje impaka cyane birangira uyu mukiriya asabye inshuti ze ko bajyana mu cyumba cya Saliu gushaka amafaranga yabuze.

Mu gihe bashakishaga ayo mafaranga, aba bagabo ngo basanze Qor’ani munsi y umusego w’uburiri bw’uyu mugore, bamubaza impamvu yabitse igitabo cyera cy’abayisilamu mu cyumba akoreramo uburaya.

Amakuru yatangajwe n’iki kinyamakuru avuga ko ivumburwa ry’iki gitabo ryarakaje aba bagabo,bakubita uyu mugore usanzwe ari indaya, bamutera icyuma barangije bamukura mu cyumba baramutwika.

Uwatanze aya makuru yagize ati: "Ibyabaye nuko uwo mukobwa wari indaya yashwanye n’umukiriya we nyuma yo kuryamana na we

Umukiriya yamwishyuye ama Naira 1,000. Ariko ubwo uyu mukiriya yagendaga, yibye iyo ndaya 5,000 by’ama Naira hanyuma umugore amaze kumenya ko amafaranga ye yabuze,yamwirukankanye amusaba amafaranga.

Abantu bari kumwe n’uwo mukiriya ushinjwa kumwiba amafaranga, bamubajije niba azi neza ko yamwibye amafaranga. Bahisemo rero kujya gushakisha mu cyumba cye aho yakiriraga abakiriya be.

Mu gihe bashakishaga mu cyumba, basanze Korowani munsi y umusego we batangira kumubaza impamvu atunze Qor’ani kandi ari ndaya. Batangira kumukubita bamutera icyuma, baramujyana bamutwika.

Umuyobozi mukuru wa Polisi,ushinzwe gutsura umubano muri iyo Leta, SP Benjamin Hundeyin yemeje ko ibi byabaye muri Mata uyu mwaka kandi abantu batatu bakekwaho icyaha bashyikirijwe ubutabera.