Print

Goma:Amwe mu maduka y’Abanyarwanda yasuhuwe n’Abakongomani bariye karungu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2022 Yasuwe: 3695

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.

Ku mashusho amwe, abari kwigaragambya ku mupaka ku ruhande rwa Goma babonekaga batera amabuye ku ruhande rw’u Rwanda.

Ahandi bumvikana baririmba ngo “Felix [Tshisekedi] fungura imiryango abanyarwanda basubire iwabo.”

Umunyamakuru Julien Ngoyi uri i Goma yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko muri iyi myigaragambyo habonetse ibikorwa byo gusahura amaduka amwe n’amwe, avuga ko abasahura bavugaga ko ari ay’abanyarwanda.

Amakuru atangwa na bamwe mu bari i Goma avuga ko insoresore ziganjemo ibirara byishyuwe ngo byigaragambye ari byo byasahuye amaduka y’abanyarwanda nubwo hari ibyateshejwe.

Mu butumwa yavugiye imbere y’abigaragambya, Gen. Ekenge yabasabye kubikora mu mahoro, yumvikana kandi ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, yita “abaterabwoba”.

Yagize ati: “Igisirikare ntikizareka na santimetero imwe ya RDC iguma mu maboko y’abaterabwoba bafashijwe n’u Rwanda…u Rwanda nirushaka intambara ruzabona intambara.”

Ekenge yizeza abigaragambya ko ingabo zizongera zigafata umujyi wa Bunagana.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe baragaragaza impungenge ko iyi myigaragambyo ishobora kuvamo urugomo n’ubugizi bwa nabi.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi hari abavuga ko abanye-Congo bavuga ikinyarwanda, n’Abanyarwanda baba muri DR Congo bashobora kwibasirwa n’abahezanguni muri aya makimbirane.

Iyi myigaragambyo y’i Goma ikurikiye indi nk’iyi yabaye mu kwezi gushize i Bukavu hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Imyigaragambyo kandi yatumye urujya n’uruza rw’abantu bajya i Goma bavuye mu Rwanda ruhagarara kuko benshi batinye kuba bagirirwa nabi mu gihe baba bambutse umupaka.

Abigaragambya bageze n’aho bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo.