Print

Id Music yise umubyeyi we Akamana gato mu ndirimbo aherutse gusohora(VIDEO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 15 June 2022 Yasuwe: 450

Id Music uri mu bahanzi bari kuzamuka neza hano mu Rwanda aherutse guhimbira Nyina wamubyaye indirimbo amubwira ko kuri we yanyuzwe nibyo yamukoreye nawe ageze igihe cyo kumuruhura.

Mu magambo ari mu ndirimbo Id Music asaba imbabazi umubyeyi we aho yaba yarakosheje amusezeranya ko atazigera areka kuba umwana we nk’abandi bakura bakagenda bakibagirwa aho bavuye ati" Uburere n’urukundo byiza wampaye mubyeyi iki nicyo gihe ngo kwereke ko mbizirikana".

Id yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Nyemerera,Hahandi,Ntawundi yahimbiye umubyeyi wamwibarutse ndetse n’izindi zagiye zikundwa na benshi.