Print

Ingabo za EAC zigiye koherezwa kugarura amahoro kuri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2022 Yasuwe: 1358

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko ingabo z’uyu muryango zigiye koherezwa kugarura amahoro muri RDC, zikazafatanya na Monusco.

Mu itangazo yashyize hanze,Perezida Kenyatta yatangaje ko ibice bya Ituri no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bice bya Bunagana iheruka gufatwa na M23 kimwe no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bitemewe gutungwamo intwaro uretse inzego zibifitiye uburenganzira, ku buryo undi wese uzifite agomba kuzamburwa.

Perezida Kenyatta yasabye ko ingabo z’akarere zitangira gukora, kw’izina ry’umuryango w’ibihugu byo muri Afrika y’uburasirazuba, EAC.

Ingingo yo gushyiraho ingabo z’akarere yumvikanweko mu kwezi kwa kane, igihe Perezida Kenyatta yakiraga abkuru b’ibihugu bya Uganda, Uburundi, u Rwanda na RDC i Nairobi, aho baganiriye kuri uwo mutekano muke urangwa muri Kongo.

Biteganyijwe ko abayobozi b’ingabo z’akarere bazahurira i Nairobi ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo.

Ubutegetsi bw’intara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo bukomeje kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zateye ku butaka bwa DR Congo zigafata umujyi wa Bunagana.

Umutwe wa M23 uvuga ko ariwo wafashe Bunagana kuwa mbere nyuma yo kunesha ingabo za leta mu mirwano yo ku cyumweru, maze kuwa mbere mu gitondo zimwe zigahungira muri Uganda.

Itangazo ry’ibiro bya guverineri wa Kivu ya ruguru rivuga ko “nyuma yo kubona gutakaza gukomeye ku rugamba kw’abo bafasha, ingabo z’u Rwanda zahisemo kurenga ku mipaka n’ubusugire bw’ubutaka bwacu zifata umujyi wa Bunagana”.

Leta ya Kivu ya ruguru ivuga ko ibyo ari “intambara kuri DRC n’igisirikare cya DR Congo” kandi ikemeza ko “ibikenewe byose byateguwe” ngo bongere gusubiza ibintu mu maboko yabo.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo wahakanye ko ufashwa n’ingabo z’u Rwanda mu mirwano.