Print

Amerika yiyemeje koherereza Ukraine intwaro kabuhariwe zo guhashya Uburusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2022 Yasuwe: 1717

Leta zunze ubumwe za Amerika igiye koherereza Ukraine izindi ntwaro zifite agaciro ka mirlyari y’amadolari kugira ngo ibashe gukomeza kwirwanaho mu ntambara n’Uburusiya.

Kuri uyu wa gatatu,Perezida Joe Biden yavuze ko yabimenyesheje perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu kiganiro kuri telefone.

Yamubwiye ko muri izo ntwao hazaba harimo bya muzinga, intwaro zo guhagarika ibitero by’umwanzi, roketi zigezweho hamwe n’amasasu kugira bahangane n’Uburusiya bufite intwaro za rutura.

Perezida Biden yavuze kandi ko Amerika igiye koherereza Ukraine imfashanyo ingana na miliyoni 225 z’amadolari yo gufasha abaturage bayo.

Aya mafaranga azavamo amazi yo kunywa, imiti, ibyokurya, hamwe n’amafaranga azahabwa imiryango kugira ngo yikenuze mu by’ibanze nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Izi mfashanyo zitangajwe mu gihe Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Lloyd Austin, yabonaniye i Buruseli mu Bubirigi n’abandi baminisitiri bagenzi be b’ingabo b’ibihugu birenga 45 byahaye intwaro Ukraine.

Ubwo yatangizaga ibi biganiro, Minisitiri Austin yavuze ko ibihugu byo mu burengerazuba byiyemeje gukora ibirenze mu gufasha Ukraine kwivuna umwanzi.

Iyi nama ije mu gihe abasirikare b’Uburusiya bongereye ingufu mu gushaka kwigarurira umujyi wose wa Sievierodonetsk, uri mu ntara ya Donbas, aho Uburusiya bwavuze ko ariho hantu nyamukuru bukeneye kwigarurira mu rugamba burimo muri Ukraine.

IJWI RY’AMERIKA