Print

Perezida wa Real Madrid yahishuye ikintu gikomeye benshi batamenye kuri Kylian Mbappe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2022 Yasuwe: 4353

Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, yavugiye bwa mbere mu ruhame ku byerekeye Kylian Mbappe wanze kwerekeza muri iyi kipe akiyemeza kuguma muri Paris Saint-Germain.

Perez mu kiganiro yahaye El Chiringuito yavuze ko Mbappe bavuganye ku masezerano ndetse yemera kwerekeza muri Real Madrid,gusa ngo yashyizweho igitutu cya Politiki n’amafaranga ahindura ibitekerezo n’inzozi ze.

Florentino Pérez yabwiye El Chiringuito ati: "Kylian Mbappé ntabwo yangambaniye. Inzozi ze zari ugukinira Real Madrid, twifuzaga kubikora muri Kanama gushize ntibamwemerera kugenda, akomeza avuga ko ashaka gukinira Madrid kugeza nk’iminsi 15 mbere yuko ahinduka.Byose byahindutse mu minsi 15 kubera igitutu cya politiki n’ubukungu".

’Uriya ntabwo ari Mbappe nashakaga kuzana, ni undi, ugomba kuba yarahinduye inzozi ze.

’Arahinduka, ahabwa ibindi bintu, arahatirizwa kandi yahindutse undi mukinnyi w’umupira w’amaguru. Nta muntu uri muri Real Madrid uri hejuru y’ikipe.

Ni umukinnyi ukomeye, ashobora gutsinda kurusha abandi, ariko ni siporo y’ubufatanye kandi dufite indangagaciro n’amahame tudashobora guhindura".

Amasezerano ya Mbappe i Paris azatuma aguma muri iyi kipe kugeza 2025 aho azajya ahembwa akayabo ka 650.000 by’amapawundi buri cyumweru.

PSG yashyize hamwe amasezerano atangaje aho Mbappe azagenzura ibyo gucuruza isura ye kandi agahabwa akayabo ka miliyoni 126 z’amapawunzi zo gusinya amasezerano.