Print

Dore ibintu ushobora gukorera umukunzi wawe afite umunabi agasubirana akanyamuneza

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 June 2022 Yasuwe: 1362

Bimwe mu bintu ushobora gukorera umukunzi wawe yababaye bikamufasha gusubirana akanyamuneza.

1. Muganirize

Mukuganira n’ umukunzi wawe ufite umunabi niho ushobora kumenyera impamvu yatumye atakaza ibyishimo. Muri uko kuganira ugomba gutuma akwizera ku buryo yemera kukubitsa amabanga ye. Igihe muganira ugomba kumufasha kwibuka no guha agaciro ibyiza yagezeho no kumuremamo icyizere ko ibyiza biri imbere.

2.Musohokane mu bitaramo

Igihe umukunzi wawe afite umunabi, kumubwira mukajyana mu gitaramo aho abahanzi baje kuririmba,bimufasha kugarura akanyamuneza.

3.Ushobora kumufasha gusubira mu masomo ye

Ubwoba bwo gutinya gutsindwa nabwo hari abo butera umunabi, igihe ubona umukunzi wawe atishyimye kandi ubizi ko ari umunyeshuri, kumufasha gusubiramo amasomo ye ni kimwe mubishobora kumufasha kwikuramo umunabi kuko abona ko atari wenyine.

4. Kurebana Filime

Kurebera filime mu ruhame ahantu hari umwijima hari abo bifasha kwirukana umunabi muri bo, ariko hari abandi bidafasha. Igihe ubizi ko umukunzi wawe kurebera filime mu ruhame bitamufasha kwishima mwakwicara ahantu hatuje mu rugo mukaba ariho muyirebera. Biba byiza iyo ari filime yakiniwe ahantu mu mashyamba cyangwa ahantu nyaburanga.