Print

Snop Dogg n’umugore we barishimira yubire y’imyaka 25 bamaze babana(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 June 2022 Yasuwe: 1659

Uyu muraperi w’imyaka 50 uri mu bahanzi bamaze imyaka myinshi muri Muzika kandi bakunzwe na benshi ku isi arishimira imyaka 25 amaze abana n’umugore ibintu bikunze kuba kuri bacye by’umwihariko ibyamamare.

Aba bombi bifashishije imbugankoranyambaga bakoresha bateranya imitoma bagaragaza ko imyaka bamaranye itigeze ihindura umubano wabo kuva bamenyana mu butumwa Snopp Dogg yabwiye umugore we yagize ati" Amaso yange ni wowe areba gusa". N’umugore we nta kuzuyaza agira ati"Nyuma y’iyi myaka yose turacyarebana kimwe".

Mu kwizihiza yubire y’imyaka 25 basohokeye ku kirwa aho bari kwishimira intambwe bateye.