Print

RDC: "U Rwanda ntirwadukanga...tuzarwana nabo niba bashaka intambara"-Gen Ekenge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2022 Yasuwe: 3425

Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Gen de BGD Slyvain Ekenge, yagaragaye yifatanije n’abigaragambya bamagana u Rwanda mu mujyi wa Goma aho yabashishikarije kubikora mu mahoro ndetse yemeza ko u Rwanda nta bwoba rubateye ko nihaba intambara bazahangana.

kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 15 Kamena 2022, ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.

Ku mashusho amwe, abari kwigaragambya ku mupaka ku ruhande rwa Goma babonekaga batera amabuye ku ruhande rw’u Rwanda.

Mu butumwa bwa Videwo bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru,Gen Ekenge yabwiye abitabiriye imyigaragambyo yamagana u Rwanda ko nta bwoba rubateye kandi bazahangana.

Yagize ati :” Ndashimira mbikuye ku mutima,ku bw’ubufasha bwanyu [abatabiriye iyi myigaragambyo].Ubufasha butatsindwa bw’abaturage bose ba Kivu ya ruguru,Polisi,FARDC ....Ingabo na Polisi bagize bati "Nta butaka,nta gace,nta milimetero y’ubutaka muri rusange bwa Kivu ya Ruguru buzasigara mu maboko ya biriya byihebe.

Mu izina rya FARDC, Polise n’izindi nzego z’umutekano , ndababwiza ukuri ko tutazemera ko hari akandi gace ka Kivu y’Amajyaruguru n’ubutaka bw’igihugu cyacu muri rusange kajya mu maboko y’ibi byihebe n’abafatanyabikorwa babo."

Yakomeje agira ati "U Rwanda ntirudukunda.Ntirwadukanga.Tuzarwana nabo, niba bashaka intambara izaba.Muri uyu mwanya turabashimira ibikorwa byanyu.Mukomeze mwigaragambye mu mahoro mugendeye ku mategeko y’Umujyi..."

Inama nkuru y’umutekano idasanzwe ya leta ya DR Congo yasabye ko iki gihugu gisesa ako kanya amasezerano yose gifitanye n’u Rwanda ishinja kuba rwarohereje ingabo zarwo ku butaka bwayo.

Iyo nama yateranye kuwa gatatu ikuriwe na Perezida Felix Tshisekedi, yibanze ku kibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko muri Rutshuru, nk’uko umuvugizi wa leta Patrick Muyaya yabivuze mu itangazo ryasomye kuri radio na televiziyo bya leta.

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego bya DR Congo by‘uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wafashe umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda.

Abategetsi b’u Rwanda ntacyo baravuga kuri ibi byanzuwe n’iyi nama, gusa bagiye bahakana gufasha umutwe wa M23.

DR Congo n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amasezerano menshi y’imikoranire mu bucuruzi, gutunganya amabuye y’agaciro, urujya n’uruza rw’abantu, n’ayandi.

Reba Video ya Gen Ekenge:https://twitter.com/GouvNordKivu/status/1537051619254312960