Print

Murumuna wa Jay polly bari bafunganye yahishuye icyamuteye guhuma

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 June 2022 Yasuwe: 3448

Fizzo avuga ko umubyeyi wa Jaypolly avukana n’umubyeyi umubyara ndetse bakaba barabanye kuva bakiri bato kugeza ubwo bahuye n’ibibazo byaviriyemo Jaypolly kwitaba Imana ndetse nawe bikamuviramo guhuma.

Fizzo avuga ko gufungwa kwabo bafatiwe hamwe bari mu rugo ariko agahamya ko kari akagambane kabakorewe ndetse bigakorwa n’umwe mu nshuti yabo.

Murumuna wa Polly avuga ko gufungwa kwabo babafashe mu rugo rwabo hariyo inzoga ndetse n’itabi byari byaguriwe abanyamahanga bari baje bavuga ko bashaka ko Polly abamamariza ariko nubundi akaba ari uwo mushuti wabo wabigizemo uruhare, avuga ko icyababwiye ko ariwe wabagambaniye bose barafunzwe ariko we ahita arekurwa ndetse ku munsi ukurikiye abo bari kumwe bose bararekuwe ahubwo bashyirwaho ibyaha kandi mu byukuri abo babisanganye batashye.


Fizzo akomeza avuga ko ubwo bajyaga mu rubanza atifuzaga ko hari ikibi cyagera kuri Jaypolly kuko nta kintu na kimwe yari yagizemo uruhare ati" Ngewe nageze aho nsaba Polly ko amakosa yose nge nayemera akanjyaho kuko we nari mbizi neza ko arengana".

Uyu muvandimwe wa Jaypolly yagarutse ku rupfu rwa Polly avuga ko ari inzoga bahawe n’imfungwa imwe bari bafunganye yari imaze imyaka 25 muri gereza kubera icyaha yakoze cya Jenosise yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu Kiganiro na Yago yagize ati" Umwe mu mfungwa twari dufunganye yatuzaniye inzoga mu ijoro kuko twatindaga kuryama Polly arimo yandika indirimbo twarayinyweye ngewe mpita ndyama ariko bisa nkaho uwo mugabo yari azi amasaha ndyamira nayo Polly aryamira kuko yaryamaga nyuma yange. ati" nkimara gusinzira uwo muugabo yamuzaniye indi nzoga ariko yo yari mbi cyane kuko yari itandukanye n’iya mbere, Polly yarayinyweye yanga kunkangura ahubwo yenda gushiramo niba yaratekereje impamvu atampaye yahise ankangura ambaza impamvu ndyamye atararyama nange akari gasigayemo ndakanywa, turaryama bucya Polly ambwira ko ashyushye mu mubiri ariko nkumva n’inzoga zabiteye nkumva ko biraza gushira".

Fizzo yakomeje avuga ko uko amasaha yashiraga umuvandimwe we yarushagaho kuremba bikaba ngombwa ko abwiza ukuri abashinzwe umutekano kugirango abaganga bamwiteho kuko ngo bari bamubwiye ko bashonbora kumufasha saa kumi nimwe z’umugoroba.

Akomeza avuga ko ubwo bamujyanaga ngo bamwiteho yagerageje kubakurikira ariko bikanga kuko bahise bamufata bajya kumufungira ahandi.

Fizzo avuga ko Polly yaje gupfa muri iryo joro ariko ntibabimubwire, avuga ko ubwo abashinzwe umutekano bajyaga kumureba kumureba yatangiye guhuma ntabashe kubona abantu bamuri imbere ari nabwo bahise bamujyana kwa Muganga ari naho yamenyeye amakuru y’uko Polly yapfuye abyumviye kuri Radio ati" Narindimo Serumu nyinshi kandi mfunze gusa nambaye amapingu ni ibintu byangoye cyane kubyakira ariko nta kundi".

Ati"Kugeza ubu sindabasha kureba mu muryango aho ngeze hose biba ari amarira gusa ariko ndi kugenda niga kwiyakira ari nabyo byatumye mbasha kuvuga.

Fizzo yavuze ko Polly yapfuye ababaye cyane ati" Uko nzi umuvandimwe wange yari umuntu wihangana cyane ariko yaratakaga abafungiye mu bagore bakabyumva.

Icyakora avuga ko nubwo yapfuye yabanje guhamagara umu Pasiteri wari aho akamusengera kuko yabyiyumvagamo ndetse ko nawe bari babonanye yaje kumureba abifashijwemo n’umurinzi wari aho yari afungiye.

Avuga ko mbere y’uko Polly apfa yamubwiye ibintu byinshi cyane harimo no kumusaba kuzita ku bana be kuko aribo bantu ngo yakundaga cyane.