Print

RDC: FARDC yemerewe amaboko ngo ibashe guhangana na M23

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 16 June 2022 Yasuwe: 4754

Abaturage ba Congo bakomeje kwibaza icyo igisirikare cyabo FARDC cyabuze bituma gihora kimurwa mu birindiro n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Iyi M23 iherutse kwirukana ingabo za Congo mu mugi wa Bunagana isigara ariyo iwuyoboye nyuma y’intambara yabahuje ku bushotoranyi impande zombie zakomeje gushinjanya.

Kuri iyi ncuro ,impirimbanyi z’ihuriro UDPS rikorera ibikorwa byaryo I Matadi muri Kongo yo hagati zatangaje ko ziteguye kwifatanya n’ingabo za Congo ngo batsinsure M23 mu burasirazuba bwa RD Congo.

Umunyamabanga w’iryo huriro Dominique Nkodia yatangaje ibi ubwo bari mu myigaragambyo bavuga ko igamije kwamagana u Rwanda kubera ubushotoranyi bwarwo mu majyaruguru ya kivu.

Yagize ati” ukwiyoberanya k’u Rwanda kugiye kurangira kandi bigaragarizwe amahanga uburyo rutera inkunga ibyihebe bya M23.ihuriro rya UDPS/Matadi twiteguye kohereza abarwanyi bacu gufasha kurwanya M23.”

Impirimbanyi za UDPS/ Matadi, zikoreye amabendera n’ibirango by’igihugu bya gisirikare berekeza ku kicaro cy’intara muri centre-ville bavuga ko bifuza kugira uruhare rusesuye mu guhangana na M23,

Muri iyo myigaragambyo,abigaragambya bagaragazaga ko bifuza kugaragaza uruhari rwabo rusesuye mu kurengera abaturage bagenzi babo bavuga ko bari mu kaga mu burasirazuba bw’igihugu.

Umunyamabanga w’irishyaka kandi yasobanuye ko kwigaragambya muri ubu buryo bigamije gutera ingabo mu bitugu FARDC iri kurwana ku busugire bw’igihugu ihangana n’umutwe wa M23 bavuga ko ufashwa n’u Rwanda.