Print

Lil Wayne yongeye kwangirwa kwinjira ku butaka bw’Ubwongereza

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 June 2022 Yasuwe: 1279

Uyu muraperi abujijwe gutaramira muri iki gihugu nyuma y’imyaka 14 yari amaze atahataramira.

Lil Wayne yari yitabiriye iserukiramuco rya Strawberries & Creem riteganyijwe kuva tariki 18 Kamena 2022.

Bamwe mu bateguye iki gitaramo bavuze ko bafashe umwanzuro wo kumusimbuza Ludacris kuko we yabasha kuhagera kandi nawe akishimirwa n’abafana.

Lil Wayne abujijwe kwinjira kuri ubu butaka ku nshuro ya kabiri aho ku nshuro ya mbere nabwo yazize kuba akurikiranwa n’inkiko.


Lil Wayne aherutse gukatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka icumi ahoyari yemeye ko yari atunze intwaro mu buryo utemewe n’amategeko ariko ntiyatinzemo kuko yaje kubabarirwa na Donald Trump wari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bituma arekurwa igihano kitarangiye.

Ibi rero bikaba ari bimwe mu bigongana n’itegeko ryo mu Bwongereza aho umuntu wakatiwe n’urukiko igifungo kirenze amezi 12 aba atemerewe kwinjira ku butaka bw’iki Gihugu.