Print

Kamonyi:Mu ishuri rya Cyeru umunyeshuri yitabye Imana azize kumira agafuniko k’ikaramu

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 June 2022 Yasuwe: 2373

Mu Karere ka Kamonyi haravugwa amakuru y’umwana wapfuye azize agapfundikizo k’ikaramu ko hasi yamize ariko kubwo kutabona ubutabazii bwihuse bikamuviramo kuhasiga ubuzima.

Dusabe Marie Speciosa umubyeyi wa Nyakwigendera avuga ko ibyabaye nawe atabasha kubisobanura kuko umwana yamwohereje ku ishuri ari muzima ariko mu minota mike agahamagarwa bamubwira ko umwana ameze nabi aho yari ku ishuri ariko bajya kuhagera byarangiye.

Mu Kiganiro n’umunyamakuru wa Isibo tv Nsabiyumva mu kiganiro The Choice Live yasuye umuryango wa Nyakwigendera utuye mu Karere ka Kamonyi mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagali ka Kabugondo mu Murenge wa Mugina bavuga agahinda batewe n’urupfu rw’uwo mwana rwatunguranyeuyu mubyeyi avuga ko nubwo umwana we yitabye Imana ariko habayeho uburangare ku barezi kuko abana bavuga ko umwana ubwo yakaga ubufasha aho gutabarwa yakubiswe.

Ati" Uburangare nemera ko bwabayeho kuko abandi bana bavuga ko umwana ubwo yamiraga agafuniko k’ikaramu yatabaje Mwarimu ariko undi aho kumutabara akamukubita amubaza icyatumye akamira ibyo bikaba byaratumye umwana akomeza kurira birangira aheze umwuka".

Akomeza avuga ko mu makuru yahawe n’abana biganaga na Nyakwigendera bavuga ko umwana yajyanywe kwa Muganga yatangiye gusamba cyane ko n’umwarimu wamujyanye ari uwaturutse hirya akabibona uwo yatabaje arimo amurebera gusa.

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yari ageze mu kigero k’imyaka 8 ari mu mwaka wa mbere mu mashuri abanza.

Bamwe mu baturage bari aho baje gutabara bavuze ko ari inkuru ibabaje kandi yabatunguye ariko bose bakomeza gushimangira ko habayeho ubukererwe kuko Ikigo cyegeranye n’ikigonderabuzima ku buryo byari kubafasha gufasha umwana.


Murwanashaka Placide umubyeyi w’umwana nawe yagize icyo abivugaho ariko akomeza gushimangira ko habayeho uburangare ku barezi aba yahaye umwana mu ijwi ryuzuye ikiniga yagize at" Bampamagaye bambwira ko umwana ameze nabi amize agafuniko k’ikaramu ariko namaze kwitunganya ngera ku kigonderabuzima nsanga nibwo bakihamugeza byumvikana ko habayeho uburangare cyane ko n’umwana wange yakubiswe aho gutabarwa n’umwarimu yitabaje".

Akomeza avuga ko umwana we yahise ajyanwa ku bitaro bya Kacyiru ariko ntibamumuhe ngo amucyure ati" Akabi n’ugupfusha ntubone n’umuntu wawe icyo nsaba nuko bampa umwana wange nkanamushyingura kuko nubundi nsigaye ndi nyakamwe".

Umwe mu baturage bari aho basabye ko babafasha bakabaha umwana kuko ababyeyi b’umwana nta bushobozi bafite bwo kuzajya gufata umurambo ati" Niba bamuhaye ubufasha bwo kugeza umwana kwa Muganga nibamufashe banamuzane kuko bo nta bushobozi bwo gushaka Imodoka yamuzana".