Print

Imbaraga z’isengesho,ibyibanze mu byashoboje APR FC kwegukana Champiyona

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 17 June 2022 Yasuwe: 313

Mu magambo bifashishije yo muri Bibiliya bakoresheje umurongo ugaragara muri mu gutabo cya Luka igice cya 1 umurongo wa 37 (Luka 1:37) aho ugira uti "Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere".

Abantu benshi bakomeje kwibaza inkomoko y’iri Jambo ndetse n’impamvu ariryo iyi kipe yahisemo gukoresha.

Mugisha Gilbert watsinze ibitego byanatumye APR FC yegukana igikombe cya shampiyona, yavuze ko aya ari amagambo yatoranyijwe n’itsinda ry’abakinnyi ba APR FC bari mu masengesho.

Ati "ni ijambo twafashe turigira nk’ijambo ry’umunsi nyine. Uyu murongo ni itsinda dusengana, twari twateranye umuntu aduha ijambo nyine tubasha kuba twakora iyi mipira. Ni itsinda ry’abakinnyi ba APR FC."

Ikipe ya APR FC iri mu byishimo byinshi nyuma yo kwegukana igikombe cya 20 cya shampiyona