Print

Ubwoba bwabatashye bamwe baca mu madirisha!!!Uko byagenze ubwo imodoka ya RITCO yashyaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2022 Yasuwe: 3321

Imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya RITCO, yaraye ihiye ubwo yari igeze i Rubengera mu Karere ka Karongi yerekeza mu Karere ka Rusizi.

Bamwe mu babonye iyi modoka iri kugurumana, babanje kugira igishyika ko yaba ihiriyemo abantu ari na bwo bamwe batangiraga gutabaza inzego, na zo zihutira kuhagera ariko zisanga yamaze gufatwa n’umuriro mwinshi.

Aba baturage baje kumenya ko nta muntu wahiriyemo kuko ubwo yatangiraga gushya, abari bayirimo bahise bayisohokamo gusa abenshi baburiyemo ibyabo kuko bihutiye gukiza amagara.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa bus, yahiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’) ubwo yari igeze ku cyapa cya cya Rubengera irimo gukuramo abantu, itangira gushya, abari bayirimo bihutira kuyivamo vuba na bwangu.

Umwe mu bari bayirimo yavuze ko ikibazo cyaturutse ku mapine kuko bumvise atangiye kunuka no gucumba umwotsi bagatangira gukiza amagara bamwe banaca no mu madirishya.

Uyu muturage avuga ko yasimbukiye mu idirishya akagwa hasi kuko abantu benshi basohokaga bamwe banyura mu muryango abandi bashaka aho banyura ngo badahiramo.

Yagize ati “Nabonye abantu ari benshi bari kubyigana ndasimbuka ngwa nicaye, navunitse umugongo n’akaboko.”

Inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, zaje gutabara, zahageze iyi modoka yamaze gukongoka kuko umuriro wari mwinshi cyane.

IVOMO:RADIOTV10