Print

M23 yigambye gukubita inshuro FDLR mu minota 10 gusa ndetse ivuga ku byo kuva Bunagana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2022 Yasuwe: 5784

Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yavugaga ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyisubije Umujyi wa Bunagana baherutse gufata ndetse wemeza ko washwiragije FDLR yabagabyeho igitero.

M23 ivuga ko ikiri mu mujyi wa Bunagana kandi ko nta gahunda bafite yo kuwuvamo kuko nta ngabo zifite ubushobozi bwo kuwubakuramo.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena,havuzwe amakuru ko Umujyi wa Bunagana wongeye kwisubizwa na FARDC nyuma y’imirwano iremereye yabaye hagati y’iki Gisirikare na M23.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yatangaje ko aya makuru ari ikinyoma kuko abarwanyi b’uyu mutwe bakiri muri uyu mujyi wa Bunagana kandi ko bari kuwucunga no gucungira umutekano abawutuye.

Maj Willy Ngoma yavuze ko batigeze bakura ibirenge muri uyu Mujyi wa Bunagana, ati “nta n’igitekerezo dufite cyo kuhava, turahari kandi tugomba kuhaguma kugira ngo turinde umutekano wacu.”

Willy Ngoma avuga ko kuri uyu wa Kane habayeho imirwano hagati yabo na FDLR yari yabateyeho agatero-shuma bagakozanyaho mu minota itageze ku 10 bakaza gukinagiza abarwanyi b’uyu mutwe urwanya u Rwanda bakabasubiza mu mashyamba.

Yavuze ko ibyo kuva muri Bunagana byo bidashobora. Ati “Ni ho turi kandi tuzahaguma, abatekereza ko tuzahava nta ngabo zahadukura, dufite ubushobozi bwo kurinda uyu mujyi.”

M23 yavuze ko gufata Umujyi wa Bunagana bizatuma bicungira umutekano ndetse bagasubiza inyuma ibitero bagabwaho na FARDC.