Print

Leta y’ubutaliyani yamufashije gupfa nyuma y’imyaka asaba kwicwa byemewe n’amategeko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2022 Yasuwe: 2532

Mu gihe kirenga umwaka,mu binyamakuru byo mu Butaliyani hatangajwe amakuru ko hari umugabo w’imyaka 44 uzwi ku izina rya “Mario” ushaka kurangiza ubuzima bwe abifashijwemo na muganga.

Uyu mugabo amaze imyaka 12 yaragagaye umubiri we nyuma yo gukora impanuka yo mu muhanda, “byatumye yitabaza amategeko kugira ngo amwemerere kwicwa,gusa byaramugoye ndetse atakaza akayabo mu rubanza.

Ku wa kane,nibwo uyu wari uzwi nka “Mario,” yamenyekanye ku ncuro ya mbere ko izina rye bwite ariryo Federico Carboni, yafashijwe gupfa nkuko yabisabye ndetse aba Umutaliyani wa mbere wemerewe gufashwa kwiyahura abyemerewe n’amategeko.Urupfu rwe rwabereye mu rugo rwe mu mujyi wa Senigallia uri ku cyambu cyo hagati.

Bwana Carboni, umushoferi w’ikamyo wari ukiri ingaragu, yafashijwe kwiyahura akikijwe n’umuryango we, inshuti, n’abantu bamufashije kugera ku ntego ye, barimo abayobozi bo mu ishyirahamwe rya Luca Coscioni, itsinda riharanira uburenganzira bw’abashaka gupfa,bari bamaze amezi 18 bamufasha kubyemererwa ndetse ni nabo batangaje ko yapfuye banishimira ko ijwi ryabo ryumvikanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane,Umunyamabanga w’iri shyirahamwe,Filomena Gallo,yasomye ibaruwa Bwana Carboni yanditse mu kwezi gushize.

Iyo baruwa yagize ati: "sinshobora guhakana ko nicujije kuba naretse ubuzima, naba mbeshya mvuze ukundi kuko ubuzima ni bwiza kandi dufite bumwe gusa.Ariko ikibabaje ni uko byagenze.”

Madamu Gallo yavuze ko Bwana Carboni yarwanye nubwo buzima bwe bwari bwifashe nabi. Ati: “Federico yashakaga gukoresha uburenganzira bwe bwo guhitamo mu Butaliyani, kandi yari azi ko gutsimbarara kwe ari uburenganzira, umudendezo, bikorerwa kuri buri wese.”