Print

Umugore w’imyaka 33 wabyaye abana 12 mu myaka 17 ameranye nabi n’umugabo we ushaka abandi bana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2022 Yasuwe: 1800

Madamu Britni Church w’imyaka 33, ukomoka mu mujyi wa Arkansas, muri leta ya Kansas, yari afite imyaka 16 igihe yabyaraga umwana wa mbere muri 2004, akabyara abandi bana batatu kuva ku myaka 17 kugeza 19.

Yabyaye abandi bana bane afite imyaka 20 kandi yakira batatu afite imyaka 30.Umwaka ushize, afite imyaka 32, yibarutse umwana wa 12.

Madamu Church wamaze amezi agera kuri 98 atwite aba bana bose, yatangaje ko yumva ’yararangije’ ibyo kubyara, ariko umugabo we, Chrisw’imyaka 30 we ngo aracyifuza kubyara abandi bana.

Bari kumwe, babyaranye Silas w’imyaka irindwi, Christopher Jr. w’imyaka itanu, impanga 3 zirimo Oliver, Asher, na Abel bafite imyaka itatu na Rowyn w’amezi 11.

Church afite kandi abana batandatu bakuru yabyaranye n’abandi bagabo babiri bakundanye mbere barimo uwitwa Crizman, 17, Jordan, 16, Caleb, 14, Jace, 13, Cadence, 12, na Jesalyn, 10.

Madamu Church yatangarije Today ati: ’Ntekereza ko narangije’, nubwo yemeje ko umugabo we, Chris, w’imyaka 30, ashaka kuzabyara abandi bana benshi.

Madamu Church yamaze imyaka itatu arera abana batanu wenyine mbere y’uko ahura na Chris ku kazi muri 2014.

Umwana we w’imfura, Crizman, yarangije amashuri kaminuza mu kwezi gushize kandi ajya kungana na nyina.

Uyu mugore yabyaye abahungu 7 n’abakobwa 5 mu myaka 17 gusa amaze abyara.Yavuze ko abana be bose yababyaye neza uretse impanga 3 yabyaye abazwe.

Yavuze ko afite ubuzima bwiza ndetse nta kibazo yagira aramutse abyaye umwana wa 3 gusa yemeje ko benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bakunze kumubaza imodoka atwaramo abo bana n’akayabo ashora mu kubagaburira.