Print

Dore amakosa akomeye ukwiye kwirinda gukora niba aribwo ukijya mu rukundo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 17 June 2022 Yasuwe: 856

Dore amwe mu makosa ukwiye kwitondera gukora niba ari bwo ukijya mu rukundo

1. Kuvuga cyane ku bo mwigeze gukundana

Ntabwo ari byiza ko iyo utangiye gukundana n’umuntu uhora umubwira amateka y’abo mwakundanye nuko byagenze. Gerageza kugira aho ugarukira ibindi aba azagenda abimenya uko iminsi ishira muri kumwe.

2.Kwitangira cyane urukundo rwanyu

Si byiza kuba wakitangira urukundo rutari rwashinga imizi ngo utangire kurushoramo cyane. Aha igishoro ntabwo bivuze imitungo gusa,ahubwo hazamo igihe, ibitekerezo n’ibindi. Genda gahoro kandi ugendere ku ntera imwe n’uwo muri gukundana kugirango utamusiga. Kwitanga mu rukundo ni ngombwa ariko bifite igihe bigomba gutangirira bitewe naho urukundo rwanyu rugeze.

3.Kwiburira umwanya

Niba aribwo ukijya mu rukundo ntabwo ari byiza ko umwanya wose uwumuharira ngo wowe wiburire umwanya. Kuva mugitangira gukundana , ishakire uwmanya wawe uhagije wigengaho aho kuba ibyo ukora byose usa nkaho ariwe ugukoresha. Ufite uburenganzir abwo gufata umwanzuro utagendeye ku bitekerezo bye.

4.Kwihutisha ibintu

Iyo abanu bagitangira gukundana baba bafite byinshi bagomba kwiganaho, nyamara hari ubwo umwe aba aje afite gahunda y’ubukwe ugasanga ahise ayikubita kuri mugenzi we. Hari n’abahita batangira kwibaza abana bazabyara n’ibindi. Urugendo rwo gukundana rugomba kugenda intambwe ku yindi nta kwihutisha ibintu.

5.Kwibwira ko byose bigomba kugenda neza

Iri ni ikosa rikomeye kuko uba ukwiye kuzirikana ko uwo mugiye gukundana ari umuntu kandi azakosa.Ntabwo ibibazo hagati y’abakundana biba gusa ku bamaranye igihe kirekire. N’abamaranye igihe kigufi bagira ibyo batumvikanaho kandi ntabwo bivuze ko biri butume muhita mutandukana.