Resitora yo muri Tanzania yitwa Season Caters yashinje Miss Mutesi kubambura nyuma yuko bagaburiye abakobwa bari mu irushanwa rya Miss East Africa 2021 uyu mukobwa abereye Visi President.
Mu butumwa iyi resitora yanyujije ku rukuta rwa Instagram, basabye Miss Jolly na “Rena Events” bafatanyije gutegura Miss East Africa 2021 kubishyura amafaranga yabo nyuma bagaburiye abakobwa mu mwiherero (Camp).
Jolly akibona ubu butumwa yahise asubiza iyi resitora abasaba kuvugana na Rena Events. Yagize ati “Ndabasabye muvugane na Rena Events,Rena Callis mwavuganaga. Amakimbirane yanyu ntabwo akwiye kugira ingaruka ku bandi badafitanye ikibazo na company. Birababaje kuba muri guca muri ibi byose. Ndi umujyanama (Consultant) wigenga ntabwo mfite aho mpuriye na Rena Events murakoze.”
Mutesi Jolly afite amasezerano yo gutegura irushanwa rya Miss East Africa mu gihe cy’imyaka itanu dore ko yanariguzemo imigabane.
Iki kirego kije kandi mu gihe Umunyana Shanitah weguka Miss East Africa 2021 atarashyikirizwa imodoka yatsindiye ifite agaciro ka miliyoni zirenga 40Frw.