Print

Amagambo akomeye Luka Modric yabwiye Mo Salah wishongoye kuri Real Madrid yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2022 Yasuwe: 2592

Umunyabigwi w’ikipe ya Real Madrid,Luka Modric yabwiye Mohamed Salah ko adakwiriye gucika intege ahubwo yazareba uko yihorera kuri iyi kipe yamubabaje umwaka utaha.

Mohamed Salah yaciye ibintu ku isi ubwo yavugaga ko yifuza guhura na Real Madrid ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wa 2022 akayihoreraho kuko yabatsinze ibitego 3-1 muri 2018 ariko byaramunaniye.

Ntabwo hari hamenyekanye amagambo Modric yabwiye Salah nyuma y’uwo mukino, ariko Rodrygo ukinana n’uyu mukinnyi w’umuhanga uvuka muri Croatia muri Los Blancos yabitangaje.

Rodrygo yatangarije urubuga rwa You Tube rwa Podbah ati: "Ubwo umukino wa nyuma wa Champions League wari urangiye, Modric yanyuze imbere ya Salah aramubwira ati ’ubutaha uzongere ugerageze’."

Ikipe ya Liverpool niyo yihariye umukino ubwo yahuraga na Real Madrid muri Gicurasi, ariko inzira igoye Real yanyuzemo yayifashije kwiga amayeri yo gutsinda Liverpool ikina umukino wo kugarira.

Real Madrid ya Carlo Ancelotti yasezereye Paris Saint-Germain, Chelsea na Manchester City mub uryo butangaje,biyifasha kwegukana igikombe cya 14 cya UEFA Champions League,ikuba 2 AC Milan iyikurikiye.

Muri uwo mukino,Real Madrid yatsinze igitego 1-0 Liverpool,cyatsinzwe na Vinicius Jr ku munota wa 58 w’umukino ku mupira mwiza yahawe na Valverde.

Rodrygo yagize uruhare runini mu gusezerera Chelsea na City baturutse inyuma,aho yatsinda ibitego 3 mu mikino yombi kugira ngo ageze umukino mu minota y’inyongera.

Uyu musore w’imyaka 21 ukomoka muri Brazil,birashoboka ko azaba ari mu ikipe ya Tite mu gikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Brazil n’imwe mu makipe akunzwe kandi ifite abakinnyi benshi bakomeye mu makipe y’ibigugu ku isi.