Print

Prianka wamamaye muri Filme yasazwe n’amarangamutima ku isabukuru y’umubyeyi we avuga urwo amukunda

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 17 June 2022 Yasuwe: 1294

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaye ari kwizihiza isabukuru ya mavuko ya mama we mu birori byabereye mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika afatanyije n’inshuti ze za hafi mu gihe Nyina umubyara Atari ahari.

Mu butumwa bwuzuye urukundo n’ubupfura yagize ati, “Isabukuru nziza Mama. Reka uhore umwenyuza iyo nseko yawe.untera imbaragaga mu bushobozi bwawe n’ubunararibonye wifitemo ndagukunda cyane”.


Prianka yizihije ibirori by’isabukuru y’umubyeyi we nyuma y’igihe gito we n’umugabo we Nick Jonas wamamaye mu ruhando rwa muzika ndetse Sinema muri rusange bibarutse umwana wabo w’imfura.

Prinka yamenyekanye muri Filme zakunzwe na benshi ku Isi zirimo Krish 2, Quantico.

Uretse kuba azwi cyane mu ma Filme ni umwe mu bakobwa bagize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Isi mu mwaka w’i 2000.