Print

Umugabo yashimuse umukobwa yibyariye amuziza umurage uhambaye yahawe na sekuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2022 Yasuwe: 1352

Umugabo yashimuse umukobwa yibyariye nyuma yo kumenya ko yahawe umutungo mwinshi na sekuru ngo amuzungure.

Umunyeshuri Noura Aly Essam, ufite imyaka 23, yashimuswe na se nyuma yo gusigarana kimwe cya gatatu cy’umutungo wa sekuru.

Ku wa gatandatu, tariki ya 4 Kamena,nibwo uyu mugabo utaravuzwe izina, yashimuse uyu mukobwa amukuye kwa sekuru nyuma yo kumva iby’uyu murage.

Polisi yavuze ko Noura,wabywe n’umunya Misiri n’umunya Koreya, yari amaze imyaka abana na sekuru na nyirakuru.

Amakuru avuga ko yakubiswe ndetse akurwa mu rugo na se umubyara aho yagiye akufungira mu cyumba.

Abashinjacyaha bavuga ko “kutumvikana hagati y’uyu mugabo n’umukobwa we kwaturutse ku murage sekuru yatanze.”

Bavuga ko “yajyanye umukobwa we kubera kumwanga no gushaka kumuhohotera”.

Bavuga ko kandi yamukomerekeje mu maso nyuma yo kumukandagira. Kugira ngo amubuze gutabaza, bivugwa ko uyu mugabo yamwambuye telefone.

Noura yakijijwe gusa nuko abapolisi babonye ubutumwa bwinshi ku mbuga nkoranyambaga busaba ko yatabarwa kuko yaburiwe irengero.

Ubutumwa bwo gutabaza bwagiye hanze ku ya 12 Kamena, nyuma y’iminsi ibiri ubushinjacyaha bwa Misiri butangaza ko yabonetse kandi yasubijwe mu muryango we mu gihe se ukekwaho ibyaha yahise afatwa.

Ambasade ya Koreya mu Misiri yagize ati: "Urakaza neza, Nora! Ambasade irashimira gutabarira ku gihe Miss Nora byakozwe n’ubuyobozi bukuru bwa Misiri, nk’uko byari byasabwe na Ambasade. Ambasade yakoze ibishoboka byose kugira ngo isubize Nora amahoro kuri nyirakuru mu bushobozi bwayo."