Print

Perezida Kagame yakiriye Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau wasuye u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2022 Yasuwe: 822

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.Bagiranye ibiganiro byibanze ku mibanire y’ibihugu byombi n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi bombi "baganiriye ku ngingo zireba ibihugu byombi n’izireba umugabane."

Perezida Umaro Sissoco Embaló yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe, mu ruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Icyo gihe habaye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubutwererane mu bukungu n’ubucuruzi, uburezi, ubukerargendo, gutegura inama no kubungabunga ibiudukikije, yashyizweho umukono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi Perezida Kagame yakiriye Ramtane Lamamra, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Algeria akaba n’intumwa yihariye ya Perezida Abdelmadjid Tebboune.