Print

Kylian Mbappe na Achraf Hakimi bakoreye ibiruhuko mu gihugu cyo muri Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2022 Yasuwe: 2442

Kylian Mbappé na Achraf Hakimi bari muri Afrika mu biruhuko byabo. Aba basore bombi batwaye igikombe cya Shampiyona y’Ubufaransa hamwe na Paris Saint-Germain bafashe igihe cyo kuruhuka mbere y’uko imikino isubukurwa.

Ikirere cya Qatar cyatumye Fédération Internationale de Football Association (FIFA) ihindura amatariki igikombe cy’isi kiberaho igishyira mu Gushyingo.

Icyo nicyo gihe haba hari ibihe bibereye abakinnyi kandi byahaye amahirwe abakinnyi yo kuruhuka nyuma y’umwaka wose bakina imikino myinshi.Kylian Mbappé na Achraf Hakimi bahisemo kuza muri Afurika bafatira ikiruhuko muri Maroc.

Aba bakinnyi bombi ba PSG bavuzwe cyane kubera amafoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga,bari Marrakech ndetse no ku mucanga wa Agadir.

Aba bakinnyi bombi basuye ku wa kane ikigo cy’imfubyi, bigaragara ko kiri mu misozi.

Aba bakinnyi bombi basanzwe ari inshuti zidasanzwe, bazakomeza gukinana shampiyona itaha nyuma yo kongera amasezerano kwa Mbappe kugeza muri Kamena 2025 muri PSG.