Print

Inyeshyamba za FLN zategeye imodoka itwara abagenzi muri Nyungwe zihitana abantu 2

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2022 Yasuwe: 5653

Abakekwaho kuba inyeshyamba za FLN barashe ku mudoka itwara abagenzi muri Nyungwe, bica umushoferi n’umugenzi bakomeretsa n’abagenzi 6.

Aba bagizi ba nabi bategeye iyi modoka Kitabi mu karere ka Nyamagabe barasa imodoka abantu 2 bari bayirimo barapfa abandi 6 barakomereka nkuko byatangajwe na Polisi y’Igihugu.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rivuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022, ahagana saa Munani, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu Mutwe w’Inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’Umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yerekezaga muri Rusizi.

Rikomeza riti "Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi, banakomeretsa abandi batandatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kigeme no ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.’’

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko amakuru cyabonye ari uko uwo mushoferi wishwe yitwa Ibrahim Issa. Yari asanzwe akorera Sosiyete ya Ritco. Amakuru avuga ko imodoka yari atwaye yari yahagurutse i Kigali mu masaha ya mbere ya saa Sita.

Igeze mu Karere ka Muhanga, byabaye ngombwa ko ihagarara kuko ipine yayo yari ifite ikibazo, bagenzi be bamufasha kuyihindura akomeza urugendo.

Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko ahagana saa Munani, yahamagawe n’umwe mu bantu bari muri iyo modoka, akamubwira ati “baraturashe” ndetse akamubwira ko “Issa apfuye”.

Nta yandi makuru y’uko byagenze uwo muntu yigeze amuha kuko nyuma y’umwanya muto, ngo telefoni ye yahise iva ku murongo. Ku rundi ruhande, bivugwa ko uwarashe iyo modoka, bisa n’aho ari umuntu wari ahantu hirengeye kuko abari bayirimo batigeze bamubona.

Umushoferi amaze kuraswa, ngo imodoka yahise ita umuhanda igwa mu nkengero z’umuhanda. Inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera, zitabara bwangu inkomere zizijyana kwa muganga.

Ku rundi ruhande, imodoka zari inyuma y’iyo Ibrahim yari atwaye zamaze umwanya munini zitarinjira muri uwo muhanda kuko inzego z’umutekano zari zikigenzura ako gace.

Umwe mu bashoferi bari mu modoka yari imbere y’iyo Issa yari atwaye yavuze ko iyo modoka yarashwe ikiri kwinjira muri Nyungwe nko mu bilometero bitanu uvuye mu Gasantere ka Kitabi.



Comments

Synese 19 June 2022

Izi nkoramaraso imana izazigaragaza Kandi ntacyo zizigezaho.


Synese 19 June 2022

Izi nkoramaraso imana izazigaragaza Kandi ntacyo zizigezaho.


UMUGISHA Janvier 19 June 2022

Birababaje.nihanganishije ababuriyababo murubwobugizibwanabi.Police yacu ninzego zose z’umutekano zikoriperereza ryimbitse kd vuba maze umwanzi akatirwe urumukwiye.