Print

Memphis Depay na bagenzi be bakiniye umupira mu ivumbi n’abana bafite ubumuga bishimisha benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2022 Yasuwe: 1284

Memphis Depay,Umuholandi ukinira FC Barcelona ari muri Ghana, mu biruhuko no mu rwego rwo gusura abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona afasha binyuze muri Memphis Foundation.

Memphis Depay ari kumwe na mugenzi we Quincy Promes bari mu biruhuko muri Ghana, bagaragaye bakinira umupira ku muhanda.

Memphis Depay ukinira FC Barcelona afite inkomoko muri Ghana kuko se Dennis Depay ni umunye-Ghana, nyina Cora Schensema ari umuhorandikazi.

Memphis Depay, Quincy Promesbari kumwe n’ibindi byamamarebakinira mu muhanda kuri uyu wa gatandatu nyuma ya saa sita i Madina.

Uyu mukinnyi wa Barcelona aherutse gufungura ubwiherero n’ubwogero yubakiye ishuri rya Cape Coast ry’abatumva n’abatabona muri Ghana

Memphis ari muri Ghana mu ruzinduko rwe agirira muri iki gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba buri mwaka mu rwego rwo kuruhuka no gukora ibikorwa by’ubugiraneza.

Mu mashusho yashyizwe kuri Twitter akishimirwa na benshi,yagaragaje Memphis na mugenzi we Promes ukinira Spartak Moscow bari gukinira ku muhanda n’abana bato.

Memphis wahoze akinira Manchester United na Olympique Lyonais yari kumwe kandi na Rhian Brewster wahoze akinira Liverpool na Edgar Davids,umunyabigwi wa Juventus.

Memphis ufite inkomoko muri Ghana yanakiriwe na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo amuha n’umupira wa Barcelona akinira.