Print

Chamberlain ukinira Liverpool yatereye ivi umuririmbyi mu buryo bwihariye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2022 Yasuwe: 1448

Umuririmbyi ukomeye wo mu itsinda rya Little Mix rikomeye mu Bwongereza witwa Perrie Edwards yemeje ko yemeye ko azabana akaramata na Alex Oxlade-Chamberlain nyuma yo kumuterera ivi akamwambikira impeta ku mucanga.

Kuri uyu wa gatandatu,nibwo uyu muhanzikazi w’imyaka 28 yagiye kuri Instagram kugira ngo abwire aya makuru meza abakunzi be anabasangiza amafoto y’umukunzi we ari kumuterera ivi.

Perrie yanditse kuri ayo mafoto ati: "Ijoro ryakeye urukundo rw’ubuzima bwanjye rwateye ivi ndavuga… Yego!"

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Alex, w’imyaka 28, yahisemo gutera ivi izuba rirenze ku nyanja, hanyuma gafotozi afata amafoto meza uyu mugabo yashyize ivi rimwe ku rutare.

Aba bakundanye batangiye kujya mu rukundo kuva mu Gushyingo 2016, nubwo bashyize ahagaragara umubano wabo muri Gashyantare 2017.

Perrie yatangaje ko ategereje umwana we wa mbere na Alex muri Gicurasi umwaka ushize yibaruka umuhungu wabo Axel, muri Kanama.

Muri Kanama 2013, Perrie yambitswe impeta n’umuririmbyi wahoze muri One Direction,Zayn Malik,mbere y’uko batandukana muri Kanama 2015.