Print

Rodrygo Goes yahishuye ukuntu gukunda Real Madrid byatumye asuzugura se

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2022 Yasuwe: 1294

Rutahizamu ukiri muto ariko w’umuhanga cyane Rodrygo Goes ukomoka muri Brazil yavuze ko gukunda Real Madrid byatumye asuzugura se wifuzaga ko yazakinana na Lionel Messi muri FC Barcelona.

Aganira na Jota Jota podcast ariko Mundo Deportivo nayo igakora inkuru,Rodrygo yavuze ko Barcelona yamushatse igihe kinini ndetse na se yifuzaga ko ayerekezamo ariko we yakundaga Real Madrid.

Yagize ati: "Umunsi umwe, papa yaratashye, yinjira mu cyumba cyanjye agaruka afite umupira wa Real Madrid n’uwa Barça aravuga ati ’Ngaho hitamo’ Nahise mubwira nti: ’Nta kintu cyo gutekereza gihari’ mpisemo Real Madrid.

Nahoraga mbwira papa gutegereza gato, ariko akavuga ati ’ugiye gukinana Messi’ ariko namusabye gutegereza,yagombaga kuba Real Madrid."

Rodrygo yasobanuye kandi ukuntu se yemeranyije amasezerano na Barcelona, ​​ariko akanga gusinya ku mpapuro ngo batereho kashe.Uyu musore ukomoka muri Brazil yahishuye neza ko umutima we wahoze uri kuri Real Madrid.

Nyuma yigihe cyo kumenyera, nkuko biteganijwe kumukinnyi ukiri muto, Rodrygo yagize uruhare runini muri shampiyona muri Champions League.

Uyu musore ntazibagirana mu mutwe w’abakunzi ba Real Madrid kubera ibitego 3 by’ingenzi yatsindiye iyi kipe muri Champions league mu mwaka w’imikino ushize, birimo icyo yatsinze Chelsea muri 1/4 y’irangiza kikagarura ikipe mu mukino ikajya mu minota 30 y’inyongera.

Muri 1/2 nabwo,uyu mwana muto w’umuhanga yatabaye Real Madrid yari yasezerewe na Manchester City kuko yari iyiri imbere n’ibitego 2-0 abyishyura mu minota 2 y’inyongera y’umukino,bajya mu minota 30 y’inyongera hanyuma Madrid iratsinda igera ku mukino wa nyuma yatsinzemo Liverpool igitego 1-0.

Real Madrid yatanze akayabo ka miliyoni 45z’amayero kuri uyu mwana afite imyaka 17 akiri muri Santos ariko amaze kuyikinira imikino 49 ayitsindira ibitego by’ingenzi gusa.


Rodrygo Goes yita Modric "Pedre" bisobanura "Papa"