Print

Kayonza:Umusore arashinjwa gusambanya umwana yigishaga

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 19 June 2022 Yasuwe: 1564

Uyu musore yatawe muri Yombi nyuma y’uko bamusanze iwe ari kumwe n’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 17 wiga mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu muri icyo Kigo cya Nyakabungo aho uyu musore yimenyerezaga umwuga w’ubwarimu.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, asanzwe yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu mwuga w’ubwarimu akaba ari kubwimenyereza muri iri shuri cya Nyakabungo.

Yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 nyuma yuko uyu mukobwa akekwaho gusambanya yabanje kubura ku ishuri bagatangira kumushakisha, bakaza kumusanga yasanze uyu musore aho acumbitse mu Mudugudu wa wa Nyakabungo mu Kagari ka Nyawera.

Ntambara John uyobora Umurenge wa Mwiri, yemeye amakuru y’ifatwa ry’uyu musore wimenyereza ubwarimu, avuga ko uyu mukobwa wari waje ku ishuri atambaye imyenda y’ishuri, yaje kubura ku ishuri bigatuma bitabaza ababyeyi be bagatangira kumushakisha.

Yagize ati “Mu gitondo rero ahageze [ku ishuri] uwo mwana aho kwiga ahita ajya kumureba [uwo musore], abandi bana bahise bamubura mu ishuri babibwira umuyobozi w’ikigo.”

Nyuma yuko uyu musore bamusanganye n’uyu mukobwa, hahise hitabazwa inzego z’umutekani n’iz’iperereza ahita atabwa muri yombi, naho uyu mukobwa bivugwa ko afite imyaka 17 n’andi mezi, we yahise ajyanwa kwa muganda ngo akorerwe ibizamini bishobora kuzifashishwa mu butarera.