Print

Mu mafoto reba ibyaranze ubukwe bw’umunyamakuru Samuel Baker(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 20 June 2022 Yasuwe: 1087

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2022 bibera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) Ruherere i Nyarutarama.

Sam Baker nubwo yishimiye intambwe yateye avuga ko yababajwe cyane no kuba yarakoze umukwe umubyeyi we (MAMA) atakiriho kuko yari kwishimira kumwereka ibirori.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter mbere y’uko umuhango w’ubukwe uba yagize ati" “Imyaka udahari Mama, biracyari nk’aho ari ejo hashize. Buri gihe mbana n’ihungabana, ngakumbura ko unkoraho, kumva ijwi ryawe, nkaba nakongera kukubona. Ni igikomere gikomeye cyane mbana nacyo mu buzima. Gusa Mama, ngufitiye inkuru nziza. Uyu munsi ndakora ubukwe.”